Kwibuka31: Uruhare rw'itangazamakuru mu gukwirakwiza amacukubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

By Bienvenudo.com
Thu, 10-Apr-2025, 14:21

“Ubundi wamugani ni izihe ntwaro tuzakoresha twica izi nyenzi z’abatutsi?”

“Uwagarura Revolisiyo y'1959 y'abahutu kugirango dutsinde inyenzi-Ntutsi”

Harya ngo Genocide ntiyateguwe?

Aha ni muri 1991. Ikinyamakuru Kangura cyanditse cyibaza ngo “Ni izihe ntwaro tuzakoresha kugira ngo dutsinde inyenzi burundu?” Barangije bashushanya umuhoro. Murabizi imihoro icyo yakoze muri 1994.

Muri iki kinyamakuru bakomeje barandika ngo;

“Uwagarura Revolisiyo y'1959 y'abahutu kugirango dutsinde inyenzi-Ntutsi”

Muribuka ibyo bakoze muri 1959! Bishe abatutsi benshi, babatwara inka zabo ndetse barabamenesha. Kangura iti “Turifuza ko byakongera bikaba!” Ibi mwibuke ko byari muri 1991! 

Ubwo umuntu uhakana ko genocide itateguwe ninde? 

Ibaze haramutse hari ikinyamakuru cyanditse ngo “Turifuza ko ibyabaye mu Rwanda muri 1994 byongera bikaba kuri ubu bwoko runaka” 
Ibaze uko watungurwa! Well, muri 1991 ibyo byari ibisanzwe kuko hari nibindi byinshi birenze ibi bavugaga. 
Abantu mukiri bato mujye musoma aya mateka mumenye ukuri. Ngiyo foto nawe soma ibyanditse wumve urwego amacakubiri mu Rwanda yari yarahawemo intebe.
Gushushanya umuhoro barangiza bakabaza ngo “Niki tuzakoresha twica inyenzi” mubona ababyanditse nta makuru bari bafite kubintu leta ya Habyarimana yateguraga? Namwe nimumbwire!
#Bienvenudo# Kigali #Kwibuka#1994# igabe Rwanda

Categories:

BEINVENUDO NEWS

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;