Leta zunze ubumwe za Amerika: Umudamu ukora isuku yibye intanga ngabo akoresheje agakingirizo kamaze gukoreshwa none yatsinze urubanza rw’indezo y’umwana wavutsemo!
Jane yari afite imyaka 36 ubwo yibaga agakingirizo kari kamaze gukoreshwa agakuye mu ga pubelle ko mu cyumba cy’umutekinisiye w’umutunzi w’imyaka 24 muri Hoteli Las Vegas.
Amasohoro yakuye mu gakingirizo yazinjije mu gitsina cye maze atwita umuhungu muto ubu ufite imyaka 10.
Mu iburanisha risaba indezo, Jane yemeye ko atigeze aryamana n'uwo muherwe ukiri muto yemera ko yasamye kubera kwiyinjizamo amasohoro arimo intanga ngabo igihe yari arimo akora isuku mu cyumba cye.
Ikizamini cya ADN(DNA) cyo kumenya ukuri cyarakozwe kandi cyerekanye ko koko uwo muherwe ukiri muto ari we papa.
Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 2 z'amadolari mu myaka itatu y'ubuzima bw'umuhungu we atigeze yitaho. Icyaha cyaramuhamye ahita yishyura!
Ariko nawe yiyemeje kurega uwo mugore kubera ko yamwibye amasohoro ye kandi akamwinjirira mu buzima bwite.
Hagati aho, Jane yaretse akazi gaciriritse ko gukora isuku muri za hôtel maze atangira ubucuruzi(business) akoresheje izo miliyoni z’amadolari. Ubuzima bwe bwarahindutse! Kandi yakuyemo n’umwana w’umuhungu agifiiye uburenganzira bwo kurera.