M23 yafashe ikirwa cy' Idjwi muri RDC kikaba giherereye mu kiyaga cya Kivu.

By Bienvenudo.com
Thu, 13-Mar-2025, 22:07

Event Details:

M23 yafashe ikirwa cy’Idjw muri RDC
Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe ikirwa cy’Idjwi/Ijwi, ari nacyo kinini muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, giherereye mu kiyaga cya Kivu, gituwe n’Abanye-Congo barimo abavuga neza kandi bakumva ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ikirwa cy’Idjwi kiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gifite uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare 340, kiri ku ntera ya kilometero 70 uvuye i Bukavu no kuri kilometero 60 uvuye i Goma.

Kuva ku mugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2025, iki kirwa gikora ku bihugu bibiri aribyo Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda kiragenzurwa na M23.
Umwe mu banyamakuru bakorera kuri icyo kirwa avuga ko abasirikare ba Leta bahunze mbere y’uko abarwanyi ba M23 bakandagiza ikirenge kuri icyo kirwa.
AFC/M23 ikigera ku Idjwi yabanje gutanga ikiganiro kuri radiyo yo kuri iki kirwa yitwa Obuguma mbere yo gukorana inama n’abaturage.
Mustapha Maomboleo, umuyobozi wa teritwari ya Idjwi, yavuze ko icyo kiganiro cyari kigamije guhumuriza abatuye icyo kirwa.

#bienvenudonews

Date and Timings:

13-03-2025 06:36 PM to 30-04-2026 06:41 PM

Event Location

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;