Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier nduhungirehe yitabiriye Inama ihuriweho hagati y’Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’itsinda ry'abahuza ryashyizwe na AU mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Muri iyi nama yabereye i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Nduhungirehe yashimye lbikorwa byakozwe n’itsinda rya EAC-SADC anashimangira uruhare rukomeye rw’ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro y'i Washington.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Kenya
William Ruto unayobora (EAC) na mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa (SADC).
Yitabiriwe n'abayobozi bakuru batandukanye barimo Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf; abahoze ari abakuru b'ibihugu barimo Uhuru Kenyatta (Kenya), Catherine Samba-Panza (Santarafurika), Sahle-Work Zewde (Ethiopia), Mokgweetsi Eric Kabetswe Masisi (Botswana) na Olusegun Obasanjo [Nigeria] wayitabiriye mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Website https://beinvenudo.com