By bienvenudo.com
Sat, 31-May-2025, 03:57
google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana yashimiye ba Malayika Murinzi barangije kwakira abana mu miryango yabo bakaba babitaho uko bikwiye, anashimira abagaragaje ubushake bari ku rutonde rw’abategereje kwakira umwana ubikeneye.
Yabigarutseho ubwo hizihizwaga ku nshuro ya Kabiri Umunsi wa ba Malayika Murinzi, hashimirwa aba babyeyi b'impuhwe bakora ibikorwa by'idashyikirwa byo kurera no kubera ababyeyi abana batabyaye. Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.
Minisitiri Consolée yagize ati: "Mwese turabashimira urukundo mugaragariza Umuryango Nyarwanda".
Yakomeje avuga ko nta igihembo cyangwa uburyo bukwiye bwashimira akamaro gakomeye bafitiye Igihugu. Ati: "Gusa mujye muhora mwumva ko tubashimira, kandi mu byo mukora, ntabwo muri mwenyine turabashyigikiye."
Mu Rwanda iyi gahunda ya ba Malayika Murinzi yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2007, ifite insanganyamatsiko 'Wite ku mwana wese nk'uwawe' ari nayo igikoreshwa kugeza uyu munsi.
Umunsi wo kubashimira wabaye ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), aho kugeza ubu hari ba Malayika Murinzi barenga ibihumbi bine mu gihe abafite abana barimo kwitaho barenga 1200.

Source : KT Radio
We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!
Have a great day!