Miss Nishimwe Naomie yiyamye abakomeje kwibasira umugabo we Michael Tesfay ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020 yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira umugabo we Michael Tesfay bavuga ko yakennye bitwaje amafoto amugaragaza ateze (bus) imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Miss Naomie agaragaza ko atishimiye uburyo umugabo we azanwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko gutega busi bitagaragaza ko umuntu akennye dore ko ntawe yigeze atakira asaba ubufasha.
Avuga ko we abantu bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko bagera ku mugabo we bagaca akarongo.
Miss Nishimwe Naomie yagarutse kuri ibi ubwo yari mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram mu buryo live, aho yasubizaga abantu baheruka gukwirakwiza amafoto kuri Instagram, Michael Tesfay yagiye gutega (bus).
#bienvenudo.com