Moto zikorera mu mihanda ya Kigali zishobora kugabanuka abantu bakayoboka gutega bisi zidatinda, bityo abategaga moto bakoroherwa n’ingendo, ndetse hakanozwa n’uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi.
Ibi Umuyobozi wa RURA, Rugigana Evariste, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu, cyavugaga ku kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.
Kuri ubu hari abagenzi benshi bahitamo gutega moto, cyangwa kugenda n’imodoka zabo, kubera kutishimira serivisi z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho usanga zitinda guhaguruka, izindi zigapakira abantu benshi, bamwe ndetse bakagenda bahagaze.
Kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, byitezweho kugabanya impanuka n'umubyigano w’ibinyabiziga.