Mu Buyapani gusaba imbabazi ni akazi gashyushye
https:/bienvenudo.com//
Mu Buyapani, serivisi zo gusaba imbabazi ni ubucuruzi bwemewe, aho ibi bikorwa na kampanyi zitwa "Apologize Agencies", zemerera abakiriya guha akazi abasaba imbabazi babigize umwuga.
Ibi ni ukugira ngo bababarirwe amakosa runaka bakoreye inshuti zabo, imiryango yabo cyangwa se abakunzi babo.
Abasaba imbabazi babikora imbonankubone, kuri terefone, cyangwa bakoresheje E-Mail.
Serivise zitangwa zikorwa kugera amakimbirane arangiye, ibi bigaragaza akamaro k'umuco wo kwishyira ukizana no kurengera icyubahiro mu muryango mugari w'Abayapani.
Ibiciro byo gusabirwa imbabazi ni amadorali $240 iyo ubikorewe imbona nkubone, n'Amadorali $96 iyo ubikorewe hifashishijwe E-Mail.
Icyakora hari ubwo bishobora no kwiyongera kugeza ku Madorari $350 bijyanye n'uburemere bw'amakosa umukiriya yakoze.
#thechoicelive #thechoicedigital