by Bienvenido Info
October 20th 2025.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere kibanze ku guca ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge na magendu, Madamu Emma Claudine Ntirenganya Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yagaragaje ko inzego z’ibanze ku bufatanye n’abaturage bafite uruhare rukomeye muri uru rugamba. 

Yavuze ko ari inshingano y’inzego z’ibanze: 

✅ Kumenya ko inganda zahawe impushya zo gukora zikorera ahantu hujuje ibisabwa kandi zikoresha ibikoresho zagaragaje mu gihe zahabwaga uruhushya

✅ Kureba ko aho izi nganda zikorera hafite isuku isabwa

✅ Gutanga amakuru ku gihe 

Ni nyuma y’uko ubugenzuzi bw’inzego zitandukanye mu gikorwa cyiswe:  USALAMA XI-2025 hirya no hino mu Gihugu, hagaragaye inganda zahawe impushya zo gukora ariko zikaba zitubahiriza ibipimo by’ubuziranenge. 

Urugero ni uruganda rwenga umutobe (jus/juice) witwa Salama rwahawe uruhushya, ariko kuri ubu rukaba rwengaga uyu mutobe rudakoresheje imashini rwaherewe ibyangombwa, rugakoresha amasafuriya n’ibindi bikoresha bifite umwanda ukabije, kandi na byo bigakorerwa mu bwihisho ku buryo batemereraga ababasura kwinjira aho bakorera.

Uyu mutobe wa Salama ugomba guhita ukurwa ku isoko, hamwe n’ibindi bitangazwa n’Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, (RwandaFDA).

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support