“𝐍𝐭𝐚 𝐦𝐚𝐡𝐨𝐫𝐨 𝐚𝐬𝐡𝐨𝐛𝐨𝐤𝐚 𝐦𝐮𝐫𝐢 𝐂𝐨𝐧𝐠𝐨 𝐧𝐢𝐛𝐚 𝐓𝐬𝐡𝐢𝐬𝐞𝐤𝐞𝐝𝐢 𝐚𝐤𝐨𝐦𝐞𝐣𝐞 𝐤𝐰𝐢𝐫𝐞𝐧𝐠𝐚𝐠𝐢𝐳𝐚 𝐌𝟐𝟑”: 𝐌𝐮𝐬𝐞𝐧𝐲𝐞𝐫𝐢 𝐍𝐬𝐡𝐨𝐥𝐞 𝐃𝐨𝐧𝐚𝐭𝐢𝐞𝐧
Mu kiganiro yagiranye na France24 kuwa 19 Gashyantare 2025, umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi w’inama nkuru y’Abepisikopi ya Congo, Musenyeri Nshole Donatien, yongeye kwibutsa Perezida Tshisekedi ndetse n’amahanga ko nta mahoro Congo yagira mu gihe cyose impamvu M23 irwanira zitahabwa agaciro.
Iyi ntumwa ya Kiliziya gatolika Musenyeri Nshole yagize ati:”Nganira na Perezida Tshisekedi nakomeje kumva yibanda cyane ku kuvuga ko M23 ari igikoresho cy’u Rwanda maze nanjye nkamwibutsa ko uko byagenda kose aba ari Abanyekongo bagenzi bacu, bityo ko tudashobora kugira amahoro mu gihe cyose impamvu ituma barwana idahawe agaciro”.
Musenyeri Nshole kandi yabwiye France24 ko ubwo bari mu biro bya Tshisekedi tariki ya 3 Gashyantare bakomeje kumwibutsa ko agomba kwemera ibiganiro bimuhuza na M23 cyane ko ariyo nzira yonyine yageza Congo ku mahoro arambye.
“Kuganira na M23 niyo nama twamugiriye kandi niyo natwe dushyigikiye. Mu gihe M23 yahurira ku meza amwe n’abandi bayobozi bagize Leta ya Congo, waba ari wo mwanya mwiza wo kuganira ku buzima rusange bw’igihugu”.
Mu burasirazuba bwa Congo hamaze igihe kinini harangwa n’umutekano mucye ndetse n’akaduruvayo bituruka ku mitwe yitwaje intwaro harimo niterwa inkunga na guverinoma ya Tshisekedi.
Mu gushaka igisubizo kuri ibyo bibazo, hasinywe amasezerano ya Luanda na Nairobi aho yavugaga ko Congo ikwiye gukemura ibijyanye n’impunzi z’Abanye-Congo, imikoranire ya FARDC na FDLR.
Harimo kandi ko Tshisekedi agomba kuganira na M23 ndetse ubutegetsi bwe bugahagarika imvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, gusa mu byo yasabwe byose nta na kimwe Congo yakoze kandi yarabisinyiye.
Iyi ntambwe ikomeye ikomeje guterwa na Kiliziya Gatolika, ije ishimangira iy’abayobozi bo mu karere bagaragaje ko inzira y’ibiganiro no kubahiriza ibiri mu masezerano aricyo gisubizo ku bibazo by’umutekano mucye wo muri Congo ndetse n’akarere muri rusange.
Harageze ko Tshisekedi areka kuvunira ibiti mu matwi maze agakora igikwiye kugirango akarere kagire amahoro.
#BeinvenudoEmpire news