google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Yoweri Kaguta Ntihihaburwa MUSEVENI Yagize ati "Habyarimana twaramubwiye yanga kutwumva."MUSEVENI yaburiye NDAYISHIMIYE Perezida Museveni yasobanuye kino kibazo kiri muri Congo abihuza n'amateka ndetse asa nkuburira Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye ko bari gukora amakosa asa ngayo Mobutu Sese Seko yakoze bigatuma ahirikwa kubutegetsi.
Iri jambo tugiye kugarukaho n'ijambo ryavugiwe i Kampala kw'itariki 27/05/2025, ubwo Perezida Ndayishimiye yari yaje gushyikiriza inshingano ngo azihereze Perezida Museveni ngo abe ari ukomeza kubikurikirana.
Ni munama y'inzego zishinzwe gukurikirana ishyirwa mubikorwa n'amasezerano y'amahoro n'ubufatanye kubirebana na DRC n'akarere turimo.
Abayobozi bakomeye bari muri iyo nama harimo Madamu Kayikwamba waruhagariye Congo, Minister (Rtd) General Kabarebe yarahari, Perezida Ndayishimiye, abayobozi ba MONUSCO, aba UN n'abandi benshi.....
Mw'ijambo yavuze yagize ati "Kino kibazo cya Congo gitangira twari duhari tumeze nkabari kubireba, byatangiye 1960 amatora amaze kuba ariko icyo gihe hari hameze ngaho hari impande 2, hari n'ishyaka rya Lumumba ryashakaga guhuza abanye-Congo kandi Lumumba yaje no gutsinda amatora nyuma aricwa.
Akomeza vuga ko kuva Lumumba kuva yapfa Congo itigeze yongera kugira amahoro, icyo kibazo cyarakomeje muri Congo maze Mobutu afata ubutegetsi nabwo birakomeza.
Museveni yakomeje avuga ati ikibazo cyari muri Congo cya 1 nuko Mubuto atumvaga abaturage yarayoboye ahubwo akumva ko ubwo ashyigikiwe n'ibihugu n'imiryango yo mumahanga aribwo ari mukuri, ati kandi Mobutu uko atumvaga abaturage be niko natwe nk'ibihugu bituranye nawe yabaga yadusuzuguye atatwumva ahubwo agashyigikira imitwe yarwanyaga ubuyobozi bw'ibihugu bituranye nawe nka Angola.
Akomeze avuga ko ubwo ibyo byabaga aribwo no mu Burundi no mu Rwanda aribwo bari bafite nabo ibibazo bimeze kimwe cy'amoko, ati ayo moko n'ubundi bari barashyizwemo abanyarwanda n'abarundi nibyo byakomeje birakura biza kuvamo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1959, ibyo biza gutuma Abanyarwanda benshi bahungira mubihugu bitandukanye bibegereye ari nabwo Perezida Kagame yisanze muri Uganda akiri muto, ati n'uyu Big Minister James Kabarebe nawe ndekeka yaravukiye inaha (abivuga na Kabarebe yarari munama)
Ati mugihe icyo kibazo cyari kirimo kuba mu Rwanda, mu Burundi ho cyaje kugabanya umugerego kimera ngaho kidahari kubera ko icyo gihe bari bafite ubuyobozi bwiza, ati icyo gihe u Burundi rwari rufite abayobozi beza nka Prince Rwagasore nuwari umwungirije bahosha icyo kibazo mu Burundi gusa hashize igihe baramwishe uwo muyobozi ndetse nuwari umwungirije kandi aribo bari barimo barwanya ibintu by'amoko bari kubaka igihugu cyiza. Ati aho ngaho rero niho ikibazo noneho cy'amoko cyakomeje gukurira mu Burundi kimera nkicy'u Rwanda byumwirahariko mu Burundi bihaba mu 1972.
Ati noneho Abanyarwanda bari barahungiye mubihugu bitandukanye batandiye kwiyegeranya kugira ngo barebe ko bataha iwabo, Museveni akomeza avuga ati twebwe nk'abayobozi bari bariho icyo gihe twatangiye kugerageza kuvugisha Habyarimana, aradusubiza ati "Hoya, ntamwanya uhari wabo kuko u Rwanda rwaruzuye" ati abo rero kwihangana byarabananiye barikusanya ubundi bataka u Rwanda bashaka gutaha (aho yavugaga Inkotanyi)
Museveni yahise akomeza asobanura avuga ati Abanyarwanda bari gutera ngo basubire iwabo nibwo Mubuto yahise yohereza ingabo ngo zize gufasha Habyarimana ngo abo bantu batinjira mugihugu cyabo. Ati aho ngaho rero nibwo ikibazo cya Congo cy'indani nibwo cyaje gihita kigira aho gihurira n'u Rwanda.
Noneho ngo icyo gihe ingabo za Mobutu za zaje gufasha Habyarimana zaransinzwe niza Habyarimana ubundi bahungira muri Goma, maze babwira Mobutu kubaka intwaro arabyanga. Kubera ko Mobutu yatekereza ko ingabo ziri mugihugu ntacyo zivuze, abayobozi bibihugu baturanye ntacyo bavuze ahubwo igifite icyo kivuze ari ibihugu by'amahanga.
Ati" aho ngaho rero nibwo ikibazo cy'u Rwanda cyihurije nicya Congo igihe ingabo noneho zari zimaze gutsinda mu Rwanda zatakaga ingabo zari zatsinzwe zigahungira muri Congo kuko bari banze kuzaka intwaro, ati ibyo ninabyo byatumye Mobutu ahita abihomberamo kava no kubutegetsi.
#Bienvenudo #empire