Muyango Claudine wa Kimenyi Yves yaguze Range Rover.

By bienvenudo.com
yesterday

Muyango Claudine wa Kimenyi Yves yaguze Range Rover.

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba urubuga rw’ibiganiro by’abantu batandukanye, amajwi mashya yagaragaye arimo uwitwa Muyango – wamenyekanye nk’umugore wa Kimenyi Yves ndetse akaba n'umunyamakuru wa Isibo TV ndetse akaba 

Muri ayo majwi, Muyango yumvikana aganira n’inshuti ye y’umukobwa ku bijyanye n’imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Range Rover, aho bagaruka ku buryo abantu bashobora kumushinja ko yayiguze akoresheje amafaranga akura mu bagabo. Icyakora we yahakanye ibyo avuga ko amafaranga yayakesheje akazi akora ko gususurutsa abakiriya (hostinga) mu tubari, ndetse no kuba ari umunyamakuru.

Amajwi yakomeje agaragaza amagambo agaragaza agahinda n’ishyari bamwe baba bagira iyo babonye umuntu atera imbere. Muyango n’inshuti ye bati:“Erega iyo ufite umutima mubi nta kintu ugeraho, ubuse Imana ntibyisubirije, reba iyi modoka ya Range Rover.”

Mu yandi magambo akakaye, Muyango yanagarutse ku bandi bakobwa bamuvugaho cyangwa babeshyerwa iterambere nk’irye, avuga ko hari abagiye mu bagabo ku rwego rwo hejuru ariko ntibabashe kubona imodoka nka Range Rover. Yagize ati:“Sherinah hari umurusha kujya mu bagabo? Ntiyagiye Nigeria gushaka abagabo, hari umugabo batahuye? Range Rover ye irihe? Ntiyagiye kwitunarika bikarangira akuyeyo Benzi.”

Aya magambo yakomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza ku kuri k’ibivugwa n’uburyo ibi biganiro bigera hanze, abandi bagaragaza ko Muyango afite uburenganzira bwo kuvuga uko yatekereza no gusobanura inkomoko y’iterambere rye.

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru amaze igihe acicikana avuga ko Muyango n’umugabo we Kimenyi Yves, wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, bashobora kuba bamaze gutandukana. Nubwo bombi batarabihamya ku mugaragaro, ibimenyetso birimo kuburira hamwe mu ruhame no gukuraho amafoto ya bombi ku mbuga zabo, bikomeje gutera urujijo.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;