Nick Cannon ntakibasha kwibuka abana be bose
Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime wo muri Amerika, Nick Cannon yagaragaje ko asigaye ahura n'ikibazo cyo kwibuka abana be bose uko ari 12 yabyaranye n'abagore batandatu batandukanye.
Ibi yabigaragaje mu kiganiro yagiranye n'umuyoboro wa YouTube witwa 'The Really Good Podcast' ubwo bamubazaga niba yabasha kuvuga amazina yabo bose, ariko ntibyamukundiye kuko yageze ku wa 10 abandi babiri arabibagirwa agira ati "Nibagiwe babiri".
Nick Cannon avuga ko impamvu yabyaye abana benshi ari uko yiyumva nk'umwami, kandi umwami arangwa no kubyara aho usanga yigereranya na Saloom uvugwa muri Bibiliya.
Icyakora yavuze ko yahagaritse kongera kubyara, gusa avuga ko na none atabihamya 100% kuko nta muntu umenya icyo Imana imuteganyiriza.
bienvenudo.com

#