Gen Laurent Nkunda yavugaga ko yakiriye agakiza kandi ajya yambara agapesi kanditseho ngo "Rebels for Christ" kandi ngo ari Pasiteri mu idini ry’Abadiventi b’umunsi wa karindwi.
Mu 2005, Laurent Nkunda yarezwe ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye ICC, Muri 2002 yarezwe kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abantu 160 i Kisangani mu guhosha imvururu zari zihari, aho bakanavugamo ko yishemo intumwa ebyiri za Loni zakoragayo iperereza.
Ibi byose ariko, Gen. Nkunda yarabihakanye, avuga ko umuryango mpuzamuhanga ntacyo witayeho ku mutekano w’abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwaga, nk’uko ntacyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Tariki ya 26 Werurwe 2010, Urukiko rw'lkirenga rw'u Rwanda rwanzuye ko Gen Nkunda ataburanishwa ninkiko za Gisivile zisanzwe, kuko inzego za gisirikare arizo zamufashe. Kugeza ubu ntabwo araburanishwa.
#beinvenudo#empire#political#news