by Bienvenido Info
January 19th 2026.

Perezida Kagame yitabiriye umukino Senegal yatwariyemo igikombe cya Afurika itsinze Morocco 

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, mu gihugu cya Morocco hasozwaga igikome cya Afurika cy’abagabo mu mupira w’Amaguru. 

Ibi birori byo gusoza iyi mikino byarimo no gukinwa ku mukino wa nyuma wahuje Senegal na Morocco, witabiriwe na Perezida Paul Kagame. 

Nyakubahwa Paul Kagame yari kumwe Kandi n’abandi ba nyacyubahiro batandukanye bo ku rwego rw’isi barimo na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino.

Mu bandi bo mu Rwanda bitabiriye ibi bibirori, harimo Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri ya Siporo,  Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Amb. Shakilla Umutoni.

Mbere y’uko ukinwa habanje kuba ibirori byo gusoza irushanwa ku mugaragaro, byitabiriwe n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Idris Elba.

Ibi birori kandi byasusurukijwe na IShowSpeed uri kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho yari yambaye ikirango cy’Igikombe cya Afurika cya 2025, kiri mu ishusho y’intare.

Amakipe yombi nta yashoboye kureba mu izamu, bituma igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa, abakinnyi bajya kumva izindi nama z’abatoza ku ruhande rwa Pape Thiaw utoza Sénégal na Walid Regragui wa Maroc.

Igice cya kabiri Maroc yagitangiye iri hejuru mu kugumana umupira irusha Sénégal bigaragara, ndetse ku munota wa 57 ihusha igitego cyari cyabazwe ku mupira Ayoub El Kaabi yohereje mu izamu ariko ntiwamuhira ujya hanze yaryo gato.

Ku munota wa 93, Pape Gueye yashyizemo igitego cya Sénégal nyuma yo kwirukankana umupira agatera ishoti rikomeye mu izamu rya Maroc.

Maroc yashatse uko yishyura iguma gukinira mu kibuga cya Sénégal ariko birananirana, umukino uhita urangira ari igitego 1-0, cyayihesheje Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri kuko yagiherukaga mu 2021.

Nyuma y’umukino, Perezida Kagame yavuze ko ikipe ya Sénégal yatsinze ibikwiriye, nubwo iya Maroc nayo itari mbi.

Ati “Ndashima Intare za Teranga ku bw’intsinzi ya AFCON bari bakwiriye, ni intambwe iteye ishema igaragaza kudacogora, gushyira hamwe n’ubudashyikirwa. 

Ndashimira kandi Maroc ku musaruro ukomeye muri iri rushanwa ryari riteguye neza, ndetse nkabashimira n’uburyo bakiriye abantu.”

@bienvenido.com

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support