Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC, Felix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri bahuriye i Doha muri Qatar mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, rivuga ko ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi byatumijwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Aba bayobozi bashimye intambwe imaze guterwa mu biganiro by'amahoro bya Luanda na Nairobi, ndetse n'inama ihuriweho n'imiryango ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam, muri Tanzania, ku ya 8 Gashyantare 2025.
Iri tangazo rivuga ko aba bakuru b'ibihugu bongeye gushimangira ko impande zose zihanganye ziyemeje guhagarika intambara kandi bidatinze nk'uko byemejwe muri iyo nama.
Abakuru b'ibihugu kandi bemeje ko ari ngombwa gukomeza ibiganiro byatangiriye i Doha hagamijwe gushyiraho umusingi ukomeye w'amahoro arambye nk'uko biteganijwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi, ubu byamaze guhuzwa mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga.
Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi Tshilombo, bashimiye Leta ya Qatar n'Umuyobozi w'Ikirenga wayo, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wateguye iyi nama igamije kubaka icyizere mu guhuriza hamwe kubaka ejo hazaza heza kandi hahamye kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n'Akarere muri rusange.Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC, Felix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri bahuriye i Doha muri Qatar mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Qatar, kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, rivuga ko ibiganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi byatumijwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Aba bayobozi bashimye intambwe imaze guterwa mu biganiro by'amahoro bya Luanda na Nairobi, ndetse n'inama ihuriweho n'imiryango ya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam, muri Tanzania, ku ya 8 Gashyantare 2025.
Iri tangazo rivuga ko aba bakuru b'ibihugu bongeye gushimangira ko impande zose zihanganye ziyemeje guhagarika intambara kandi bidatinze nk'uko byemejwe muri iyo nama.
Abakuru b'ibihugu kandi bemeje ko ari ngombwa gukomeza ibiganiro byatangiriye i Doha hagamijwe gushyiraho umusingi ukomeye w'amahoro arambye nk'uko biteganijwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi, ubu byamaze guhuzwa mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga.
Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi Tshilombo, bashimiye Leta ya Qatar n'Umuyobozi w'Ikirenga wayo, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wateguye iyi nama igamije kubaka icyizere mu guhuriza hamwe kubaka ejo hazaza heza kandi hahamye kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n'Akarere muri rusange.