by Bienvenido Info
October 20th 2025.

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo abaminisitiri babiri binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Ukwakira 2024.

Abo ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi wasimbuye Musabyimana Jean Claude, na Dr. Mark Bagabe Cyubahiro wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Musafiri Ildephonse.

Abandi barahiye kandi ni Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Bonaventure Ruberwa n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen Maj Alex Kagame.

Perezida Kagame yakiriye indahiro zabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Yibukije ko abayobozi bashya barahiye inshingano bagiyemo zitoroshye kandi zisaba ubwitonzi n’ubushishozi mu rwego rwo gukorera Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Icyo nakongeraho ni ukwibutsa gusa, inshingano nk’izi n’iz’abandi benshi bamaze kunyura aha, ni inshingano dukwiriye gufata n’ubwitonzi n’ubushishozi cyane cyane ko zidusaba gukorera Abanyarwanda bose nta n’umwe dusize inyuma, tukabakorera ku buryo bwose bushobotse, ubwo dushoboye bijyanye n’amikoro igihugu gifite cyangwa andi gishobora gushakisha hirya no hino.”

Perezida Kagame yongeye gukebura abayobozi bagera mu nshingano bakirebaho bitandukanye n’uko baba barahiriye guharanira inyungu z’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Kenshi ndagira ngo mbonereho umwanya wo guhanura, kenshi abantu bararahira bagafata inshingano nk’izi bazemeye bazikunze ndetse banazishoboye ariko turabizi ko hari ibigenda biboneka usanga warahiriye gukorera igihugu, gukorera Abanyarwanda wageraho akaba ari wowe wibanza muri izo nshingano ugakora ibimureba kurusha gukorera igihugu nk’uko byarahiriwe.”

Perezida Kagame yavuze ko uwo ari muco u Rwanda rwakomeje guhangana nawo kandi ko wagiye ucika muri iyi myaka 30 ishize nubwo hari abo usanga bakinangira.

Ati “Iyo abantu bagiye muri ibyo ugahanura, ugasubiramo, ukerekana ibitari byo kandi uzi ko banabizi babyirengagije ugenda ubakebura ntabwo bikwiye kuba bisubirwamo kenshi. Iyi myaka yose byari bimaze gufata umurongo hari abantu bake bakomeza kutabyuzuza ariko icyangwombwa ni ko twese dufatanyije n’inzego zose dukwiye gukomeza kubagorora no kubagarura mu nzira.”

MURAVA

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support