Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi Teta Sandra. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kabalagala akurikiranyweho kugonga ku bushake umugabo we Weasel akavunika ukuguru.
Amakuru aturuka muri Uganda ahamya ko Weasel usanzwe ari umugabo wa Teta Sandra ari mu bitaro bya Nsambya nyuma yo gukora impanuka yamuvunnye amaguru yombi, bikavugwa ko yagonzwe n’umugore we ku bushake.
Si ubwa mbere humvikanye intonganya mu muryango wa Teta Sandra na Weasel kuko mu myaka ishize bagiye bagirana ibibazo byatumaga banarwana kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda nyuma Yuko uyu mugabo yari yamukubise isura akayihindanya.
Icyakora muri Mata 2023 Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we ndetse muri Gicurasi 2025 Weasel yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, ndetse byavugwaga ko ateganya gusura kwa Sebukwe.