U Rwanda rwakiriye GITANGAZA Prince ukekwaho iyicarubozo yakoreye Habumugabo Guy Divin .

By BIENVENUDO Empire
21 hours ago

AMAKURU AGEZWEHO 🇷🇼 


U Rwanda rwakiriye Gitangaza Prince wari warahungiye muri Uganda nyuma yo gukekwaho kugira uruhare ku cyaha cy’iyicarubozo cyakorewe uwitwa Haberumugabo Guy Divin mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Yafashwe nyuma y'uko Ubushinjacyaha bwari bwamushyiriyeho impapuro zisaba ko yafatwa binyuze mu bufatanye mpuzamahanga mu by’amategeko.

Mu gikorwa cyo kumwakira cyabereye ku mupaka wa Kagitumba, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Jean Bosco Zingiro, Umuhuzabikorwa n’Itumanaho muri INTERPOL i Kigali, naho Uganda yari ihagarariwe na Assistant Superintendant of Police, Otekat Andrew Mike wo muri Polisi ya Uganda.

Abandi umunani bakekwaho ubufatanyacyaha kuri iki cyaha barafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo ruburanishwa n'urukiko mu mizi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abibwira ko bakora ibyaha mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, ko hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga bazafatwa bakagarurwa bagashyikirizwa ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;