Uburanga bw'umwuzukuru wa Perezida Museveni, Nsasirwe Karugire Keinembabazi akaba umukobwa wa Natasha Museveni, bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amafoto y'imyiteguro y'ubukwe

By bienvenido.com
3 hours ago

Uburanga bw'umwuzukuru wa Perezida Museveni,  Nsasirwe Karugire Keinembabazi akaba umukobwa wa Natasha Museveni, bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amafoto y'imyiteguro y'ubukwe bwe akomeje gucicikana hirya no hino.

Umuryango wa Perezida Yoweri Museveni urimo kwitegura gushyingira umwuzukuru we, Nsasiirwe Keinembabazi Karugire, uzwi cyane ku izina rya Tasha cyangwa Sasii, witeguye kubaka urugo rwe.

Tasha ni umukobwa wa Edwin Karugire na Natasha Museveni, umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni.

Biravugwa ko umukunzi wa Tasha ari umuhungu wa Lt. Gen. Sam Kavuma, wamenyekanye cyane nka Komanda w'Ingabo ziri mu Butumwa bw’Inzibacyuho bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS).

Mu gihe ubukwe bwegereje, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Nzeri 2025, hatangiye gukwirakwira amashusho agaragaza imyiteguro ya nyuma ya Tasha y'umwe munsi ye itazibagirana.

Amafoto, yashyizwe ahagaragara na Kwesh Bridals, agaragaza Sasii yipima ikanzu y'ibara risa nka zahabu, agaragaza ishusho y'uko azaba asa ku munsi we w'ubukwe.

Ku mbuga nkoranyambaga rero abantu bacitse ururondogoro bamwe batangarira ubwiza bwe, mu gihe abandi bemeza ko uyu atari Umugandekazi ahubwo ari Umunyarwandakazi kimwe n'umusore witegura .

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;