Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashyikirije Malayika Murinzi, umwana ufite umwaka n’amezi umunani wagaragaye mu Murenge wa Murundi afitwe n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 34 y’amavuko uhakomoka wari wahamuzanye amuvanye i Kigali, nyuma yo kumurera amuhawe na nyina kuva afite amezi atatu. Malayika Murinzi arimo kubitaho bombi kuko bigaragara ko uwo wamureraga na we atishoboye.
Akimara kugaragara i Karongi amufite, byaketswe ko yaba yamwibye, ariko nyina w’uwo mwana utuye i Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, avuga ko uwo mukobwa atamwibye, ahubwo ko yamumuhaye ngo ajye kumumurerera.
Ubuyobozi buracyakurikirana impamvu nyina w’uyu mwana atamureze agahitamo kumuha undi ngo amumurerere. Icyakora hari amakuru avuga ko yaba yarabitewe n’ubushobozi budahagije, bikavugwa kandi ko yaba akora akazi ko kwicuruza.

#bienvenudo.com#murava the Blogger 🇷🇼