Ubuyobozi bw'Umuryango wa Rayon Sports bwatangaje ko Umunya-Tuniziya Afhamia Lofti, yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC.

By bienvenudo.com
Sat, 31-May-2025, 04:26

Ubuyobozi bw'Umuryango wa Rayon Sports bwatangaje ko Umunya-Tuniziya Afhamia Lofti, yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC.

Nyuma yo kumwakira, Perezida wa Association Rayon Sports, Thaddée Twagirayezu, yahamije ko bagiye gufatanya kubaka Rayon Sports nshya itwara ibikombe.

Yagize ati: "Turifuza Rayon Sports nshya itwara ibikombe, ishingiye ku mbaraga, icyerekezo no kwitwara neza. Abafana bacu bitegure ikipe ibatera ishema kandi ifite intego-ikipe ihatana mu marushanwa y'imbere mu gihugu no muri CAF Confederation Cup."

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje kandi ko RAYON SPORTS DAY (UMUNSI W'IGIKUNDIRO 2025) izaba ku nshuro ya Gatandatu. Uyu munsi uteganyijwe hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na 9 Kanama 2025, hakazatymirwa ikipe yo ku mugabane wa Afurika itatangajwe.

Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwitegura umwaka utaha w'imikino, bivugwa ko iri no gusoza ibiganiro n'abafatanyabikorwa bashya, bazatangazwa mu minsi iri imbere.

#bienvenudo

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;