Ukuri Ndabaza ABAFANA ba RAYON SPORTS turetse kugendera mu kigare cy'abanyamakuru bamwe kubwinyungu zabo JEAN FIDELI UWAYEZU yaratwayiki

By bienvenudo.com
Tue, 20-May-2025, 06:19

Tubwizanye Ukuri Ndabaza ABAFANA ba RAYON SPORTS turetse kugendera mu kigare cy'abanyamakuru bamwe kubwinyungu zabo JEAN FIDELI UWAYEZU yaratwayiki??

Mu myaka 30 ishize RAYON SPORTS IFITE IBIKOMBE 6 BYA Shampiyona Kandi ibyo byabaye hari ABASAZA harigihe HIGEZE GUSHIRA imyaka 7 RAYON SPORTS ntagikombe cya shampiyona itwaye. Dushyize mu mpuza ndengo RAYON SPORTS itwara IGIKOMBE 1 mu myaka 5.

Jean FIDELI UWAYEZU YATANGIYE kuyobora RAYON SPORTS mu gihe Ibintu byari bigoye ABAFANA batajya ku kibuga Muri Covid 19 Kandi kubabizi RAYON SPORTS ibeshejweho nabafana UYU mugabo yahetse RAYON SPORTS kumugongo Uwumwe!!!! Icyo gihe RAYON SPORTS yarangije irikumwanya WA 7 niba ntibagiwe.

Icyo gihe jean FIDELI UWAYEZU Yavuze ko kubaka ikipe ko Ari process asaba abareyo kumuha igihe dore ko NGO ABASAZA bikipe(MUVUNYI naba GACINYA) bari baranze kugaruka Muri RAYON SPORTS kubera ko RGB YARI yababwiyeko batemerewe kuyobora RGB yabasabye Kuba ABAFANA basanzwe ariko bo na ba SADATE bakajya Kure yubuyobozi BWA RAYON SPORTS. UMWAKA wa kabiri jean FIDELI UWAYEZU Afite RAYON SPORTS Yabaye iya 3 , kubabyibuka IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA bakiburiye kuri Gorilla Kandi Gorilla iyoborwa na Hadji wahoze ayobora RAYON SPORTS Kandi Akaba inshuti ya MUVUNYI naba GACINYA. 
Nkuko nabibabwiye aha tuzajya tuvugisha Ukuri kubera ubudasa bwo mu RWANDA iyo match ya Gorilla yicyo gihe Iba RAYON SPORTS itayoborwa na Jean FIDELI RAYON SPORTS YARI gutsinda kubera ubucuti buri hagati ya MUVUNYI,GACINYA na Hadji , Rero kumakuru dufite Jean FIDELI UWAYEZU nkumuntu wumusirikare utajya ujyaj manyanga YATEGUYE match birangira itakaje iza ku mwanya WA 3. Aho utinyira kuva ABASAZA bagaruka ntago Gorilla iratsinda RAYON SPORTS kuberiki??? Amayobera yinyarugenge.

Tukiri Muri season mwese murabizi iyo AMAKIPE Ari MURI kuruse yigikombe cya shampiyona harukuntu amwe bayahengamiraho icyo gihe FERWAFA Yafashe match 2 za RAYON SPORTS izishyira mu minsi 3 ntagihe cyakaruhuko gihari , icyo gihe jean FIDELI UWAYEZU yarabyanze yandikira FERWAFA ko RAYON SPORTS YIKUYE MU gikombe cya Mahoro ibyabaye nyuma namateka hinjiyemo Inzego RAYON SPORTS irarenganurwa birangira inatwaye "IGIKOMBE CYAMAHORO" 

UMWAKA wagatatu we RAYON SPORTS yarangije irikumwanya WA 2 !!!!! Bivuze ko UYU MWAKA turimo uko byagenda kose nuko ikipe YARI yubatse  nigikombe YARI kugihatanira kuko APR FC yakoze amakosa menshi.

UYU mugabo bitewe nuko yayoboye Uwumwe ntamaboko Afite yashakiraga hose mwibuke igitekerezo cya Gikundiro bread , Tap and Go n'ibindi. 

UYU mugabo akiyobora RAYON SPORTS yarikipe IFITE umurongo ntamukinnyi watakaga NGO ntago yahembwe kuko YARAFITE uko abikemura Kandi neza.

Jean FIDELI UWAYEZU yazize abanyamakuru KNC yavugaga mu gitondo ko aribo BISHE umupira kubera inyungu yababuzaga.

ABASAZA bikipe ibitangaza bijeje Abareyo birihe??

1.Bavuze ko bazagarura ya Bus ya RAYON SPORTS nanubu amaso yaheze mu kirere
2.Bavuze ko bazanye miliyoni 500 zo gukemura Ibibazo none RAYON SPORTS imaze amezi 2 idahemba
3.Bavuze ko mu kwa 1 bazugura abakinnyi bakaze none ba Asanana na ba Jalo basaziye mu nzove ubu hakina abakinnyi jean FIDELI UWAYEZU yabasigiye ninabo bahetse RAYON SPORTS.
 
None FERWAFA Yavuze ko umukino uzakomereza Aho warugeze abafana ba RAYON SPORTS sibazongera kujya ku kibuga kugeza igihe shampiyona izarangirira, none president WA RAYON SPORTS thadeo ATI"Twishimiye IMYANZURO ya FERWAFA"

ABA BASAZA bataka BAVUGA ko Jean FIDELI Uwayezu NGO yasize RAYON SPORTS IFITE Budget irihejuru Akaba arinayo mpamvu abakozi bamwe birukanwe kubera imishahara NGO irihejuru na NGABO roben abigenderamo warumuvugizi WA RAYON SPORTS.

Noneho abakinnyi ba RAYON SPORTS bazahembwa gute ko bari bavuze ko match ya vision na BUGESERA bazazakirira mu Mahoro amafranga avuyeyo bakishyura abakinnyi.

RAYON SPORTS igiye gusoza ntagikombe ntakimwe....
Jean FIDELI UWAYEZU yarumuyobozi peee , ba MUVUNYI na GACINYA bamwiyegereze ..

#bienvenudo

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;