Umubyinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver, wamamaye ku Isi kubera impano ye mu kubyina no gutoza ibyamamare, yatangaje ko binyuze mu muryango yashinze witwa Sherrie Silver Foundation

By bienvenido.com
Wed, 27-Aug-2025, 14:23

Umubyinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver, wamamaye ku Isi kubera impano ye mu kubyina no gutoza ibyamamare, yatangaje ko binyuze mu muryango yashinze witwa Sherrie Silver Foundation yahaye amasezerano y’imikoranire abana batanu bafite impano zitandukanye mu muziki no mu mbyino. Intego ni ukubazamurira impano ku rwego mpuzamahanga no kubafasha guhindura ubuzima bwabo.

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga amazina y’aba bana, buri umwe asobanurirwa ibyo akora n’ubuhanga bwe. Sherrie Silver yavuze ko bahisemo bacye kugira ngo babakurikirane neza kandi bashoremo imbaraga zikwiye.

Abana batanu bahawe amasezerano barimo: 

Sammy: Umuraperi, umutoza w’imbyino (Dance Choreographer) ndetse n’umunyamideri. Yitezweho gukoresha impano ze mu guhindura ubuzima bwe no kuzamura izindi.

Denzo: Umuhanzi mushya wasinyanye na Sherrie Silver Foundation, witezweho guhabwa amahirwe mashya yo kwagura impano ze.

Iranzi: Umuraperi, umubyinnyi, umunyarwenya n’umukinnyi wa acrobatics. Afite impano nyinshi zituma yihariye mu bandi. Manzi Tecquiero: Umuririmbyi, uvuza ingoma (drummer) akaba n’umubyinnyi. Yitezweho gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze.

Naomie: Ni we mwana wa mbere wasinyanye n’uyu muryango. Ni umuririmbyi, umubyinnyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.

Manzi Tecquiero: Umuririmbyi, uvuza ingoma n’umubyinnyi nawe yashyize umukono kuri aya masezerano.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;