Umudage Frank Spittler uheruka gutoza Amavubi hagati y’Ugushyingo 2023 n’Ukuboza 2024 ariko ntiyongererwe amasezerano, yavuze ko atigeze asaba gukubirwa umushahara kabiri nk’uko byavuzwe n’umwe mu bayobozi muri FERWAFA, cyangwa ngo asabe ko igihe kinini yajya akimara mu Budage.
Yavuze ko ibiganiro byose byo kongera amasezerano byarimo gutenguhwa kuko byatinze no gutangira nk’uko byari byumvikanyweho.
https://beinvenudo.com/
Ingingo itarumvikanyweho ni uko Frank Spittler wari wemeye umwaka umwe yahabwaga ndetse n’umushahara yahawe,yasabye ko mu gihe yabona itike y’Igikombe cy’Isi 2026, kuva muri Mutarama uwo mwaka amafaranga yari kwikuba kabiri kugeza avuye gutoza iri rushanwa ibyo we yita ko yari no kuba umutoza uhembwa macye mu bari kuba batoza muri iryo rushanwa u Rwanda rwari gukora amateka yo kujyamo bwa mbere ku bwe ingingo ariko FERWAFA itemeye nk’uko yakomeje abivuga.
Ati "Icyo nabasabye gusa ni uko nituramuka tubonye itike y’Igikombe cy’Isi 2026, kuva muri Mutarama amasezerano yari guhita yiyongera n’umushahara ukikuba kabiri ariko gusa muri icyo gihe cy’Igikombe cy’Isi(hagati yo kubona itike no kugikina) ariko ntabwo babyemeye."
Ku ngingo yo kuba Frank Spittler yarasabye ko yajya aza mu Rwanda ari uko ikipe y’igihugu ifite imikino uyu mugabo yavuze ko atari byo kuko na we ubwe yari kubihomberamo bitewe n’itegeko ry’iwabo mu Budage.
Ati "Kuba nari kuzajya nza mu Rwanda hari imikino gusa na byo ntabwo ari byo kuko hari itegeko (mu Budage) ko ngomba kwishyura umusaruro wuzuye ku mushahara wanjye mu gihe ntari hanze y’Igihugu iminsi irenze 183 rero byari kuba ntacyo bimaze kuri njyewe kuza ku mikino gusa."
Ibiganiro hagati ya Frank Spittler na FERWAFA ntabwo byamaze igihe gito kuko ngo ubutumwa bumubwira ko ibiganiro byarangiye atazakomezanya n’Amavubi bwanyujijwe kuri email yabuhawe ibyumweru bibiri mbere y’uko FERWAFA itangaza Adel Amrouche nk’umutoza mushya w’Amavubi,na we akabifuriza amahirwe masa.