Umunyarwenya ubifatanya n’ubuhanzi, Mwitende Abdoulkarim wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana iwe mu nzu abakobwa bari bamusuye.
Amakuru avuga ko Burikantu yatawe muri yombi ku cyumweru tariki ya 20/07/2025, azira gufungirana abakobwa bari bamusuye akababwira ko basohoka mu nzu ye bishyuye itike na Fanta banyweye akaba ari nyuma y'uko umwe muri abo bakobwa yari yanze gusanga Burikantu mu cyumba ngo baganire ku mikoranire.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahamije amakuru y'ifungwa rya Burikantu, ukurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru avuga ko uyu musore yasabye umwe muri abo bakobwa ko yamusanga mu cyumba bakaganira uko yazamufasha, uwo mukobwa arabyanga.
Burikantu yahise arakara afata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu abasaba ko kugira ngo basohoke babanza kumwishyura amafaranga yari yabatanzeho yaba itike na fanta yari yabaguriye.
Bitewe n’uko batari bafite ayo yabasabaga bamuhaye ayo bafite undi arayanga ndetse arigendera, abandi babonye ko bafungiranywe biyambaza Polisi irabafungurira ndetse Burikantu ahita atabwa muri yombi.

Website https://beinvenudo.com