Umushoramari Munyakazi Sadate ati ,🇷🇼♥️ KAGAME NTAGO AZAPFA 🇷🇼

By bienvenudo.com
yesterday

🚨"KAGAME NTAGO AZAPFA"
Rero maze iminsi numva ibihuha ku bijyanye na H.E PAUL KAGAME, rimwe na rimwe abantu bakambaza impamvu ntacyo mbivugaho.

Uyu munsi reka ngire icyo mvuga kdi rwose IBIGARASHA naba GÉNOCIDAIRES mwigire hino mwumve ibyo mbabwira.

KAGAME ntago azapfa, azabaho iteka ryose, KAGAME si umuntu ahubwo ni INTEKEREZO zishingiye ku 《 GUKUNDA IGIHUGU BIHEBUJE》izi ntekerezo rero zizahora iteka.

KAGAME ni Inkotanyi ikunda u Rwanda n'abanyarwanda yabyaye Inkotanyi nyinshi dukunze u Rwanda n'abanyarwanda, ibi bizahoraho;

KAGAME ni umurashi udahusha urinze u Rwanda n'abanyarwanda, yabyaye abarashi benshi tudahusha, turinze u Rwanda n'abanyarwanda ikibi cyose aho cyava hose, iyi n'intekerezo izahoraho;

KAGAME ni umubyeyi wabyariye u Rwanda, abyara abe bo mu maraso abyara natwe twese, nta mubyeyi upfa kuko azukira mubo yabyaye, aturimo twamize intekerezo ze kandi tuzazitoza nabazadukomokaho, KAGAME ni intekerezo itazima;

KAGAME ni umugabo w'ukuri wanga ikinyoma n'ibisambo, izi ntekerezo twazimize Bulgarie kugira ngo zitazahagarara na rimwe; 

KAGAME ni umuyobozi w'ikirenga wimikaje UBUMWE mu banyarwanda, izi ntekerezo zacengeye mu bana b'u Rwanda zishibuka buri munsi, KAGAME ntago azapfa azabaho iteka ryose;

KAGAME ni umugabo wahesheje u Rwanda icyubahiro, ishema n'isheja ku ruhando mpuzamahanga ibi twarabimize aho duciye hose turuhesha icyubahiro, ishema n'isheja, KAGAME ni intekerezo zishibukira muri twese abakunda u Rwanda;

KAGAME NTAZAPFA,

KAGAME ntazapfa kuko atari Umuntu ahubwo ari INTEKEREZO zagutse, turi aba KAGAMISTE turi indwanyi, turi Intare zitusikirwa, turi abana ba KAGAME.

KAGAME yamaze kuvukira mu bantu benshi, aruzukuruza ndetse azanavivura, 

Ibisambo, aba Génocidaires n'izindi mburamukoro mwumve neza, turi INTEKEREZO za KAGAME, azahoraho ubu n'iteka ryose. 

Source :#SadateMunyakazi # Byenda Gusetsa# Inama Y' umunsi 

Website: https:beinvenudo.com

https://chat.whatsapp.com/CutU6RfjG4I4dq073Ri2aQ

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;