Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta yavuze ko kwizihiza umunsi wa ba Malayika Murinzi, ari umwanya ko kuzirikana ababyeyi bafite ubwitange n'umutima ukunda bakakira abana mu miryango yabo.

By bienvenudo.com
Sat, 31-May-2025, 04:36

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta yavuze ko kwizihiza umunsi wa ba Malayika Murinzi, ari umwanya ko kuzirikana ababyeyi bafite ubwitange n'umutima ukunda bakakira abana mu miryango yabo. 

Yagize ati: "Turashimira uburere bwiza babatoza bagakura ari abana beza bafite umuco, urukundo n'intego bagomba kuba bagezeho kuko barezwe neza".

Yavuze ko binyuze muri gahunda ya Tubarere Mu Muryango (TMM), abana babaga mu bigo babashije kubaha uburere bukwiye ndetse ko kuva icyo gihe nta mwana wabuze umurera, ibyo byose bokaba igisobanuro cy’ubwitange bwa Malayika Murinzi.

Umunsi wa ba Malayika Murinzi, ni umunsi hashimirwa aba babyeyi b'impuhwe bakora ibikorwa by'ubudashyikirwa byo kurera no kubera ababyeyi abana batabyaye. Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Mu Rwanda iyi gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2007, ifite insanganyamatsiko 'Wite ku mwana wese nk'uwawe' ari nayo igikoreshwa kugeza uyu munsi.

Umunsi wo gushimira ba Malayika Murinzi wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ku bufatanye n'Ikigo k'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), aho kugeza ubu hari abarenga ibihumbi bine mu gihe abafite abana barimo kwitaho barenga 1200.Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assoumpta yavuze ko kwizihiza umunsi wa ba Malayika Murinzi, ari umwanya ko kuzirikana ababyeyi bafite ubwitange n'umutima ukunda bakakira abana mu miryango yabo. 

Yagize ati: "Turashimira uburere bwiza babatoza bagakura ari abana beza bafite umuco, urukundo n'intego bagomba kuba bagezeho kuko barezwe neza".

Yavuze ko binyuze muri gahunda ya Tubarere Mu Muryango (TMM), abana babaga mu bigo babashije kubaha uburere bukwiye ndetse ko kuva icyo gihe nta mwana wabuze umurera, ibyo byose bokaba igisobanuro cy’ubwitange bwa Malayika Murinzi.

Umunsi wa ba Malayika Murinzi, ni umunsi hashimirwa aba babyeyi b'impuhwe bakora ibikorwa by'ubudashyikirwa byo kurera no kubera ababyeyi abana batabyaye. Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Mu Rwanda iyi gahunda yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame muri 2007, ifite insanganyamatsiko 'Wite ku mwana wese nk'uwawe' ari nayo igikoreshwa kugeza uyu munsi.

Umunsi wo gushimira ba Malayika Murinzi wizihijwe mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, ku bufatanye n'Ikigo k'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), aho kugeza ubu hari abarenga ibihumbi bine mu gihe abafite abana barimo kwitaho barenga 1200.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;