google.com, pub-8424431947926653, DIRECT, f08c47fec0942fa0
Umwana ukuri muto Fode Diallo wa FC Barcelona w'imyaka 13 y'amavuko akomeje gutangaza benshi bitewe n'impano afite muri ruhago aho mu mikino 30 amaze gukina yatsinzemo ibitego 96. Benshi bati:"Uyu ni Lamine Yamal mushya wa Barcelona".
Fode Diallo ubarizwa muri 'Academy' ya FC Barcelona, akomeje gushyirwa ku mwanya umwe na Lamine Yamal w'imyaka 18 nawe wanyuze muri iyo Academy Diallo abarizwamo ndetse ikaba ikomeje guha FC Barcelona nkuru abakinnyi beza.
Diallo Fode yahujwe cyane na Torers Ferran kubera ko bahuje numero 7 ndetse no mu kwishimira Igitego uwo mwanya akaba abikora kimwe na we. Ugereranyije Diallo muri buri mu kino atsindamo ibitego birenze 3.
Kuba Lamine Yamal w'imyaka 18, yarafashe umwanya wa mbere mu ikipe nkuru ya FC Barcelona afite imyaka 15 gusa, bituma benshi bemeza ko Diallo ashobora kuzicaza umuntu mu minsi iri imbere na cyane ko azwiho kwihuta cyane anyuze ku ruhande n'ubuhanga mu gutera mu izamu.
Muri 2024 Fode Diallo yakinnye imikino 20 atsindamo ibitego 64 aca agahigo mu mupira w'amaguru.
Fode Diallo wavutse tariki 06 Werurwe 2012 afite Ubwenegihugu bwa Espanye na Guinea

#bienvenudo Empire