Umwarimu wigisha ku kigo cyitwa College de la Paix Rutsiro afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango akurikiranyweho kwiba mudasobwa (Laptop), telefoni, amasahane n’ibikombe (bikekwa ko ari ibyo mu kigo), ndetse n’imashini ikora kashe (Stamping machine).
Abatuye aho byabereye babwiye Kigali Today ko kugira ngo bimenyekane, hari habuze telefone y’umugore wa nyiri inzu bacumbitsemo, basatse urwo rugo bahita babonamo n’ibyo bindi. Iyo mudasobwa ngo ni imwe muri eshatu zari zimaze umwaka zarabuze mu kigo, ikaba yari iriho ‘code’ zatumye abasakaga bahita bayimenya.