UPDATES: Intambara yahinduye isura – Iran yarashe ku birindiro by’ingabo za America
UPDATES: Iran kuri uyu wa Mbere yarashe ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za America biri muri Qatar.
Ibi birindiro by’ingabo byitwa US Al-Udeid Air Base amakuru aravuga ko misile 6 zabashije kubigwaho nyuma yaho Qatar yakoresheje ubwirinzi bwo mu kirere bwayo irasa misile zivuye muri Iran. Cyakora abasirikare bari muri biriya birindiro bari babanje kuburirwa ko baza guterwa barahava, kugeza ubu nta wahitanywe n’ibisasu.
US Al-Udeid Air Base ni byo birindiro binini by’ingabo za America mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, bibamo abasirikare 13,000.
Perezida Donald Trump yahise ateranya inama y’umutekano hategerejwe icyemezo ashobora gufata.
https://umuseke.rw/2025/06/israel-yakije-umuriro-kuri-iran-abarimo-abasirikare-bakuru-biciwe-mu-gitero-simusiga/UPDATES: Intambara yahinduye isura – Iran yarashe ku birindiro by’ingabo za America
====
UPDATES: Iran kuri uyu wa Mbere yarashe ku birindiro by’ingabo za Leta zunze ubumwe za America biri muri Qatar.
Ibi birindiro by’ingabo byitwa US Al-Udeid Air Base amakuru aravuga ko misile 6 zabashije kubigwaho nyuma yaho Qatar yakoresheje ubwirinzi bwo mu kirere bwayo irasa misile zivuye muri Iran. Cyakora abasirikare bari muri biriya birindiro bari babanje kuburirwa ko baza guterwa barahava, kugeza ubu nta wahitanywe n’ibisasu.
US Al-Udeid Air Base ni byo birindiro binini by’ingabo za America mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, bibamo abasirikare 13,000.
Perezida Donald Trump yahise ateranya inama y’umutekano hategerejwe icyemezo ashobora gufata.
https://bienvenudo.com