Kuri uyu wa Gatanu, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yayoboye inama y'Inama y'Umutekano yaguye y'iyi Ntara, aho abayitabiriye baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo uko umutekano wagenze mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 n'ingamba zo kurushaho kuwubungabunga.
Abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n'abaturage bashimiwe uruhare n'ubufatanye bagize mu gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ibihungabanya umutekano, ibyatumye abaturage basoza umwaka wa 2024 banatangira 2025 mu ituze, basabwa gukomeza ingamba zo gusigasira umutekano.
Abitabiriye iyi nama kandi banaganiriye ku ngamba z'uburyo hashyirwaho umudugudu utarangwamo icyaha muri buri Kagari, hagendewe ku ngero z'Imidugudu Ntangarugero mu kurwanya ibyaha igaragara hirya no hino mu Turere tugize iyi Ntara.
Eastern Province Rwanda Nyagatare District Gatsibo District Kayonza District Akarere ka Rwamagana