Mu ibanga ryo hejuru Gen Muhoozi Kainerugaba yahuye na Perezida Kagame
Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu nta rwego rwa Leta ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Uganda rwayemeje.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyanditse ko Perezida Paul Kagame yahuye n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ku Cyumweru.
Amakuru iki kinyamakuru gifite yemeza ko Perezida Paul Kagame, yahuye na Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.
Gen Muhoozi ku wa Gatandatu yari yavuze ko ajya i Kigali “gusinya amasezerano y’ubufatanye mu byagisirikare hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Imwe muri account zivuga kuri Gen Muhoozi ku rubuga rwa X, yasibije ubutumwa bwanditswe n’uwitwa Hon Mwesigye Frank avuga ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda yahuye na Perezida Paul Kagame i Kigali.