Urukiko rwamaze gufata umwanzuro mu rubanza rwa P. Diddy
Abacamanza b’urubanza rwa Sean “Diddy” Combs ku byaha byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina, batangaje ko bamaze gufata umwanzuro ku byaha bine muri bitanu aregwa.
Icyakora, ngo abacamanza bananiwe kumvikana ku cyaha cya mbere gikomeye ari cyo "ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi binyuze mu mugambi w’ubutekamutwe (Racketeering Conspiracy)".
Ni mu gihe kandi imyanzuro kuri ibyo byaha itarajya hanze n'ubwo yamaze gufatwa.
#source:thechoicelive