Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, John Mirenge yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ukwibuka umubare w'abarenga miliyoni bishwe bunyamanswa, ahubwo ko ari ukwibuka ubuzima bwa buri muntu wari ufite inzozi n'icyerekezo cy'ejo hazaza.
Amb. John Mirenge yakomeje agira ati: "Duhagurukiye kandi gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twumve ko tubafitiye umwenda kandi tubashimira. Nubwo banyuze muri ayo mahano, bakabura ababo, bahisemo gutanga imbabazi no gutanga umusanzu wo gushyiraho umusingi w'ubumwe n'ubwiyunge bwacu."
Yavuze kandi ko u Rwanda rwahisemo inzira y'ubumwe n'ubudaheranwa, mu kubaka Igihugu gishya gishingiye ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo Ubumwe, Kubazwa inshingano no Gutekereza mu buryo bwagutse.
Yakomeje agira ati: "Imbaraga zacu mu bwiyunge, kwiyubaka n'ubumwe bw'Igihugu byatanze umusaruro. Uyu munsi, u Rwanda ruhagaze nk'urumuri rw'amizero n'iterambere."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan yavuze ko Igihugu cye cyifatanyije n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwikorera umutwaro w'ihungabana rikomeye, ndetse ko muri iki gihe cyo #Kwibuka31 bifatanyije na bo mu kababaro.
Minisitiri Bin Nahyan Al Nahyan yakomeje agira ati: "Indangagaciro z'ubumwe n'ubwiyunge zayoboye u Rwanda kwiyubaka bidasanzwe bitubera urugero rukomeye kuri twese."
Umuhango wo #Kwibuka31 muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, witabiriwe n'abarenga 400, barimo abadipolomate bo mu bihugu n'imiryango mpuzamahanga itandukanye, Abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda.