Kuri uyu wa Gatandatu, urubyiruko rusaga 1000 ruturutse mu Turere twa Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Gisagara, rwahuriye mu nzu y'imikino n'imyidagaduro y'Akarere ka Gisagara, aho bagiye kuganira na Minisitiri wa MINUBUMWE Dr. Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi mu biganiro byiswe “Rubyiruko menya amateka yawe.”
https://beinvenudo.com
Ni ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’Igihugu, by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gutoza urubyiruko indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, gufasha urubyiruko kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.