Umwami w’u Bwongereza yasuye Papa Francis wari umaze igihe arembye
Cedric
Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla bagiranye inama yihariye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis i Vatican, aho yabifurije isabukuru nziza y’imyaka 20 bamaze bashyingiranywe.

Itangazo ryasohowe n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham, rivuga ko Umwami n’Umwamikazi bagiranye ibihe byiza na Papa Francis.

Riti “Bishimiye kwakirwa na Papa Francis ndetse no kugira amahirwe yo kwifurizwa isabukuru nawe.”

Uruzinduko rw’Umwami Charles III mu Butaliyani rugamije gusura Papa Francis rwatangajwe bwa mbere muri Gashyantare 2025, ariko ntirwakunda kubera uburwayi.

Ku wa 22 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa Francis ari mu bihe bikomeye nyuma y’indwara y’ubuhumekero yamufashe. Nyuma y’igihe ari mu bitaro yaje gukira, asubira mu rugo
@Bienvenudo

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;