Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye ibyamamare kutemera kuba ba ‘rutemayeze’ ngo baryoherwe n’aho Igihugu kigeze bibagirwe aho cyavuye, nibarangiza bananirwe kurwanya n’ushaka kubasubiza inyuma.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Inkuru mu Makuru’ yagiranye na RBA, ati “Hari ikiganiro nakoze mvuga abantu bazwi nk’ibyamamare ariko ugasanga batajya bagaragara mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, umuntu umwe arampamagara ati ’ariko buriya wowe ntiwakabije, uba wumva ibyamamare byajya muri biriya?’”
Mu gusubiza uyu muntu, Dr. Murangira yavuze ko “Bari kuryoherwa umutekano w’igihugu, baranyurwan’umutekano, barya amafaranga bakoreye mu bikorwaremezo bibafasha, ese kuki batibaza ko byubatswe n’abarwanyije Jenoside? Nabo rero bakwiye kugira uruhare ntibabe ba ‘rutemayeze’ ngo baze gusoroma gusa.”
Dr. Murangira yibukije ko ibyamamare biryumaho biba bikoze igikorwa cy’ubugwari.
Ati “Buriya iyo ufite abagukurikira miliyoni, ni ukuvuga ngo ijambo rimwe uvuze wamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, ni umusanzu wawe mu buryo bwawe.”
#Kwibuka31 #BEIN