Olivier Nduhungirehe yagaragaje Urwibutso rwe kuri Alain Mukuralinda wapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025.
@bienvenudoempire
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Alain Mukuralinda yagize ati:"Umuririmbyi, ukora indirimbo, uwitaga ku mpano, umushyushyarugamba, umushinjacyaha ndetse n’umuvugizi wungirije wa leta, Alain Bernard Mukuralinda yari umuntu w’intangarugero w’imico myinshi itandukanye.
Yari afite uburyo bwe bwihariye bwo gutebya, imico ikomeye, ijwi rinini n’uburyo yavugaga budasanzwe, Alain yari n’inshuti nziza kandi byoroshye kuganira na we".
Yakomeje agira ati:"Ariko inyuma y’ibyo, yari n’umugabo ukunda umuryango we, wagaragazaga urukundo n’impuhwe by’umwihariko kuri se wari urwaye. Nihanganishije cyane umugore we Martine, umukobwa we Ornella, umuhungu we Anthony n’umuryango wose muri rusange.
Roho ye iruhukire mu mahoro iteka ryose".
#beinvenudonews@bienvenudosports@beinvenudoempires