ABAKOBWA N'ABAGORE,NDABAGIRE INAMA?MUREMERA?

 Bashiki banje, mu mpamvu zibatera gushaka abagabo, muvanemwo iyo gushaka amafaranga, imitungo n'ubukire vy'abagabo,muzabaho neza.

 Reka nsubiremwo :Mu mpamvu zibatera gushaka abagabo, muvanemo iyo gushaka amafaranga, imitungo n'ubukire vy'abagabo,muzabaho neza.

Abahanga mu vya za siyansi ziga imibereho mbonezamubano(sociologie) hamwe n'iyigamitekerereze(psychologie) yewe ndetse na Bibiliya vyose bihuriza ku kaga n'ingaruka biterwa no gushaka umugabo/umugore ukurikiye imitungo, amafaranga,imodoka, ubuzima bwiza,guhunga amafagitire ya gaz,amazi, amatara,ubukode,muri make: gukurikira ubuzima bwiza.

Bene izi ngo ntizimara kabiri kuko burya n'amafaranga ni amahera (mu Kirundi), a-ra-he-ra. 

Ikindi iyo umaze kugera mu rugo rurimwo ivyo vyose,ukarya ugahaga ukinezeza,ni ha handi ugera aho wumva  hari ico ubura ("le vide"/"emptiness"): URUKUNDO NYAKURI.

Abakurambere bacu nibo bavuga ngo "nta kibagirana vuba nk'inzara n'ubugumba".Iyo umaze gushira inzara,utangira gutekereza ku mpamvu wabanye n'uwo mugabo,ku mpamvu uri aho.Iyo atangiye kukwicira ku rwara nk'inda(kugufata nabi),agatangira kuguhungabanya no kukwereka ko uri ubusa imbere yiwe,nibwo ugarura akenge.

Nabonye abagore bo mu ngo zikize birirwa barira bukira bugaca,biyahura,bishora mu buraya,baririra mu myotsi. 

Ingo nyinshi zirangira uko zatanguye.

None niba utarashaka ntega amatwi, iga amashuri yawe(cangwa umwuga wawe),kora ku buryo udatega amaboko abagabo/abahungu.Ni amaboko abiri kuri abiri.Nawe wakora,ukazigama,ukubaka inzu zawe,ukagira imodoka zawe,ukiyambika, ukiyishurira ama fagitire,ubukode,n'ibindi.

Nyuma y'ivyo,ntuzahumishwa amaso n'imitungo y'umusore/umugabo agushaka,uzoshira imbere URUKUNDO,uzabanza urabe IMICO y'uwo agushaka, urabe niba muzubaka koko,hanyuma ubone kuvuga ngo EGO.

Hagati aho,abakobwa, abagore mutarashaka, mwitoze kutabeshwaho no gutereka amaso, cangwa igisusu.

Mufite ubwonko(brain/cerveau) mukagira amaboko abiri.
Ntimukisuzuguze abasongalele n'abagabo bataye agaciro barata imitungo gusa.

Félicitations/congratulations ku bagore/abakobwa nzi bakora bakitunga bakazigama ntawe ubasuzugura.Muzahirwe mu ngo muzashaka mudakinnye ikarita y'imitungo. 

Abasogokuru bacu na ba nyogokuru n'ababyeyi bacu ba data na ba Mama barubakana bakabana neza bagasazana.

None namwe kura amaboko mumpuzu.

Mugire umunsi w'Imana mwiza


WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support