Nyir’uruganda rukora ‘Be One Gin’ arafunzwe.
Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda ’Roots Investment Group’ rukora inzoga zizwi nka ‘Be One Gin’ yatawe muri yombi ndetse amakuru ahari ahamya ko dosiye ye yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha mu gihe bugikusanya ibimenyetso ngo buyiregere Urukiko.
Aracyekwaho icyaha cyo gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
Kugeza ubu Habumugisha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo.