#UyuMunsiMuMateka📖✍🏾
#Iya25Nyakanga1959📝😪💔
#ItangaRyUmwamiMutaraIIIRudahigwa👑
Abari abana mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka w'1959,ubu ni abasaza abandi bo ni abakecuru.

Ku Itariki nk’iyi ya 25/7 muri uwo mwaka wari umunsi w'amarira menshi mu banyarwanda ubwo bamenyaga inkuru y'incamugongo ko Umwami w'u Rwanda,🙇🏾Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre yatanze,agatangira mu mahanga,i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi💔😪

🙇🏾Umwami Mutara III Rudahigwa yahagurutse i Nyanza ku wa gatanu ku itariki ya 24 Nyakanga mu mwaka w'1959 nuko yerekeza i Bujumbura, aho yari agiye guhura na Guverineri wa Ruanda-Urundi n’abandi bayobozi b’Ababiligi.

Umwami Mutara III Rudahigwa yagombaga kuva i Bujumbura afata indege imujyana i New York gusaba Loni ubwigenge bw’u Rwanda.

Amaze kugera i Bujumbura,mu gitondo cyo kuwa gatandatu,tariki ya 25 Nyakanga,Umwami yasabwe na muganga we w’Umubiligi,Dr Vinck kuza kumureba ngo amusuzume arebe ko ubuzima bwe bumeze neza anamuhe urukingo rwa fièvre jaune rwaterwaga abakora bose ingendo zo mu ndege

Amaze kugera kwa muganga,Dr Vinck aho kumuha urwo rukingo ahubwo yahise amutera urushinge rw'ingusho nuko Umwami Rudahigwa ahita yikubita hasi agwa igihumure mu mwanya muto aba aratanze💔

Inkuru y’incamugongo imaze gusakara mu Rwanda,benshi mu banyarwanda barimo n’abo mu muryango w’Umwami ntabwo babyemeye kugeza ubwo umugogo we watabarizwaga i Mwima ku itariki ya 28 Nyakanga mu mwaka w'1959

Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasimbuye mukuru we ku ngoma ni umwe mu bemeje ko Rudahigwa yishwe,atazize uburwayi.

🙇🏾Umwami Kigeli V Ndahindurwa yavuze ko Umwami Rudahigwa ajya kujya i Bujumbura nta ndwara n’imwe yari arwaye.

Yagize ati “Umwami Mutara yashakaga kujya i New York gusaba Loni guha u Rwanda ubwigenge.Ubwo yari Usumbura, yahinduriwe umuganga wari usanzwe amuvura,amutera urushinge mbere y’uko agenda.Agisohoka mu biro bya muganga yikubise hasi.Twumvishijwe n'Ababiligi ko urupfu rwe rwabaye impanuka ariko mukuru wanjye ntiyari arwaye,yagiye i Burundi nta n'igicurane ataka kandi nta n’isuzuma ry’umurambo ryakozwe.”

Ababiligi bagiye birinda kuvuga kuri urwo rupfu n’abaruvuzeho bagahakana kurugiramo uruhare.

Armand Vandreplas ni umucamanza w’umubiligi wari umaze amezi make mu Rwanda ubwo Umwami Rudahigwa yatangaga.

Muri filime mbarankuru "Le Rwanda et le Colonel" yakozwe na Bart Govaerts, umucamanza Armand Vandreplas yavuze ko urupfu rw’umwami Rudahigwa ari urusanzwe, ntaho ruhuriye n’u Bubiligi.

Ababiligi ntibahakana ko Umwami Rudahigwa yatewe urwo rushinge cyane ko bisobanuye bavuga ko bamuteye urwo rushinge bagamije ngo "gufasha umubiri w'Umwami Rudahigwa kubaka ubwirinzi buhangana n’udukoko(bacterie)"

Birazwi neza kandi ko umuntu watewe Peneseline ashobora kugwa igihumure iyo yatewe uwo muti ku bwinshi,bidahuye n’ubuzima bwe.kubera ko aho kuba umuti biba byabaye uburozi,mu gihe uwatewe uwo muti adatabawe vuba ashobora gukurizamo urupfu.

Umwami Mutara III Rudahigwa yishwe afite urugendo rwo kujya gusaba ubwigenge muri Loni.yifuzaga ko u Rwanda rwahabwa ubwigenge,ababiligi bakagenda bagiye.

Mu mwaka w'1956,Umwami Mutara III Rudahigwa yandikiye umuryango w’abibumbye awusaba kwirukana ababiligi,u Rwanda rugahabwa ubwigenge. 

Yongeye kubisaba mu ntangiriro z'umwaka w'1959 ndetse kuri iyi nshuro ho asaba ko Loni itanga umunsi nyirizina igihugu kizahererwa ubwigenge.

Ababiligi batari biteguye gutanga igihugu bari bamaze imyaka isaga 40 bahawe barakajwe cyane n’uburyo Umwami Rudahigwa yakagamo ubwigenge,kuko atifuzaga ko bakomeza kuhaguma.

Abanyarwanda bariho icyo gihe bashinja igihugu cy'u Bubiligi kuba inyuma y’urupfu rw'Umwami Rudahigwa babihereye ku buryo Guverineri wa Ruanda-Urundi,Jean Paul Harroy,witabiriye umuhango wo gutabariza Umwami Rudahigwa yitwaye ku munsi w'itabazwa ry'Umwami Rudahigwa aho yarakajwe no kubona abiru batangaje Umwami Kigeli V Ndahindurwa nk'uzasimbura Umwami Rudahigwa mu gihe Gouverineri Jean Paul Harroy we yifuzaga ko babanza kubiganiraho n'ababiligi

Imyaka 66 iruzuye,Umwami Mutara III Rudahigwa wayoboye u Rwanda mu bihe bikomeye atanze ku myaka 48💔

🙇🏾Umwami Rudahigwa ni we mwami wenyine w'u Rwanda washyizwe mu ntwari z’igihugu✊🏾 🇷🇼ku bw’umuhate yagize kugira ngo u Rwanda rubone ubwigenge buboneye

#UmwamiMutaraIIIRudahigwa🙇🏾👑💝
#NtakazimeDUHARI🕊🕯🌟
#IntwariNtipfaIrasinzira✊🏾💐🙏🏾

          Website https://bienvenudo.com 

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;