M23 igiye gushyikiriza u Rwanda Gen.Omega
Gen Pacifique Ntawunguka wamenyekanye ku izina rya Omega, wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), agiye gushyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda.Ni nyuma yo gufatirwa ku rugamba n’ingabo za AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23, yavuze ko Gen Omega aza gushyikirizwa ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 05 Werurwe 2025 ntagihindutse.
Uyu Omega agiye kugezwa mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Brig Gen Gakwerere Ezéchiel n’abo yari ayoboye 14 bari muri FDLR bashyikirijwe ingabo z’u Rwanda ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza DRC n’u Rwanda.
Muri Mutarama 2025, amakuru yacicikanye hose ko Gen.Omega yishwe, ariko nyuma M23 itangaza ko nta murambo we wabonetse.
#BeinvenudoNews