Frank Gashumba yahaye gasopo abamuhamagara nijoro bamutesha umugore we
Umushoramari, Frank Gashumba yihanangirije abantu bakunda kumuhamagara mu masaha y'ijoro, ababwira ko ubu ubuzima bwe bwahindutse nyuma y'uko ashatse umugore.
Frank yavuze ko nta telefone azongera kwitaba nyuma ya saa moya z'umugoroba, kereka gusa ari ibintu byihutirwa n'aho ubundi azajya aba ahuze ari kwita ku mugore we.
Ati "Muhagarike kumpamagara nijoro. Mfite umugore ngomba kwitaho. Ntimukampamagare nyuma ya saa 07:00 z'umugoroba."
Frank Gashumba yarushinze n'umugore we, Patience Mutoni muri Gicurasi 2025, kuri ubu bakaba bari mu myiteguro yo kwibaruka.