Ingabire Diane washinze Umuryango wa I Matter Initiative, agamije gufasha abana b’abakobwa bafite ibibazo byo kutabona ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango, yishimiye guhabwa igihembo mu bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere abagore n’abakobwa muri Afurika.