Tiwa Savage arifuza umugabo ufite indege n'ubwato bye bwite
Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tiwa Savage yahishuye ko ibyo ashaka ku musore bakundana bishobora kuba ariyo mpamvu kugera n'ubu yabuze umukunzi.
Mu kiganiro yagiranye na 'Apple Music 1' yavuze ko ashaka umukunzi ufite indege n'ubwato bye bwite kandi akaba nta mugore afite babyaranye.
Ati "Ndi gushaka umuntu ufite indege ye bwite n'ubwato, adafite umugore wabyaye kuko sinashobora kubyihanganira. Ahari nicyo kibazo cyange."
Ibi yabitangaje mu gihe mu minsi ishize nabwo yari yavuze ko ikosa yakoze mu myaka yatambutse ari ugukundana n'abasore b'abakene, aho kuri ubu yafashe icyemezo cyo gushaka abatunze akayabo kumurusha.