Kate Bashabe n'umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Tumelo Ramaphosa, bamaze iminsi bavugwa mu rukundo bongeye guca marenga y'urwo bakundana.
Bisa nkaho aba bombi bakomeje kuganzwa n'urukundo, n'ubwo nta numwe urerura ngo ahamye amakuru avuga ko bari mu rukundo.
Ibi byose byatangiye mu minsi micye ishize ubwo umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Tumelo Ramaphosa yasangizaga abamukurikira ku rubuga rwa nstagram ifoto ya Kate Bashabe, akayikurikiza amagambo yatumye benshi bakeka ko aba bombi baba bari mu rukundo.
Ni ubutumwa uyu musore yashyize ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagereranyije uyu mukobwa nka ‘byose bye’. Yagize ati “Isanzure ryanjye’’.
Nyuma y'aya magambo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana inkuru zivuga ko Kate Bashabe ari mu rukundo n'umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo.
Hadaciyeho kabiri kuri uyu wa Gatandatu, Kate Bashabe yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto ye. Tumelo Ramaphosa akibona aya mafoto yahise yirukira ahatangirwa ibitekerezo, agaragaza Kate Bashabe nk'umukunzi we.
Yagize ati "Rukundo rwanjye" arenzaho akamenyetso k'umutima.
Kate Bashabe nawe yahise asubiza ubu butumwa n'akamenyetso k'umutima byongera kuba ikimetso simusiga ko aba bombi bari mu rukundo.
Website https://bienvenudo.com