Abapasiteri Bishop Mugisha Samuel yirukanye nibo bamuhagamye barifiza gusubizwa mu nshingano.

By BIENVENUDO Empire
Sat, 22-Mar-2025, 22:09

Mu byo Abapasiteri birukanywe na Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Shyira, bagaragaje nk’imiyoborere ye mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi, birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyosezi ya Shyira, irimo kubakwa mu mujyi wa Musanze bivugwa ko ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha, ndetse n’imodoka ya FUSO yawutundaga ngo yari yanditswe ku mazina ye.

Hari kandi isoko ryo kugemurira amagi ibigo byose by’amashuri y’incuke ya EAR Diyosezi ya Shyira, ryari ryarahawe umugore wa Musenyeri Mugisha, ndetse ayo magi yose ngo yakurwaga mu biraro by’inkoko za Musenyeri Mugisha. Ibyo bikiyongeraho ko imirima y’Itorero rya EAR Diyosezi ya Shyira, iri muri Nyamutera muri Nyabihu no ku Kimonyi muri Musanze ya hegitari zigera kuri 20, ihinzweho urubingo bivugwa ko rwagaburirwaga inka za Musenyeri Mugisha. 
https://buff.ly/CnxGax4

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;