AFC/M23 Basabye Ibintu 7 Mbere yo Kugirana Imishyikirano na Kinshasa
AFC/M23 batangaje ibyo bifuza mbere yo kwicarana n’ubutegetsi bwa Congo (RDC), nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Steve Wembi. Dore ibyo basaba:
1. Perezida Tshisekedi agire icyo atangaza ku bushake bwo kuganira na bo.
2. Inteko ishinga amategeko ikureho ibyemezo yafashe ku ya 8 Ugushyingo 2022 bibahiga.
3. Hakurwaho impapuro zo kubafata n’ibihano bashyiriweho.
4. Harekurwe abo bafunzwe bazira ko bavugwaho gukorana na M23.
5. Hahagarikwe amagambo n’ibikorwa bibiba urwango n’ivangura.
6. Habeho guhagarika ivangura ry’imiryango bavuga Ikinyarwanda n’Igiswahili.
7. Hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Kinshasa na M23.
Ibi nibyo AFC/M23 isaba ngo ibiganiro bizagende neza.
#Bienvenudo#Empire# M23 Rebels #RDC