AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda
Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, imiyoborere na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira ngo ingabo z’u Rwanda zitazajya kuwusenyera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro na The East African, Bisimwa yashimangiye ko AFC/M23 n’u Rwanda bikorana mu rwego rw’umutekano ariko ibyo bitavuze ko iki gihugu gifasha iri huriro haba mu rwego rwa gisirikare n’urwa politiki, kandi ko ubwo bufatanye butambukiranya imipaka, bitandukanye n’ibitangazwa na Leta ya RDC.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko impande zombi zikorana kubera ko ari abaturanyi, kugira ngo ingendo z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo bambukiranya umupaka barimo abacuruzi zigende neza, no mu gukumira ko FDLR yakwambuka umupaka wa RDC, igatera u Rwanda.
Yagize ati “Hari ibibazo biba hagati y’abaturanyi bisaba ubufatanye. Ubufatanye bwacu buriho kubera imitwe yitwaje intwaro, nka FDLR yishe abantu mu Rwanda, ihungira mu gihugu cyacu, itangira no kwica abantu bacu. Abantu bahunze imidugudu yabo, baza mu mijyi kubera ikibazo cya FDLR.”
Yavuze ko mu rwego rwo kwisigasira, FDLR yatangiye kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro muri RDC, amafaranga ikuramo ikaba iyagura intwaro, kandi ko ikomeza kwinjiza abarwanyi bashya barimo abana kugira ngo bakomeze bakwirakwize ingengabitekerezo yayo mu gihe kirekire; ibishyira umutekano w’u Rwanda mu kaga.
Bisimwa yatangaje ko muri uku kwiyubaka kwa FDLR, Leta ya RDC ikomeje kuyiha ubufasha kugira ngo izatera u Rwanda, ariko ko kuva AFC/M23 yatangira kugenzura ibice byegereye umupaka, yafashe icyemezo cyo kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba kugira ngo u Rwanda rutajya muri RDC kuwisenyera.
Ati “Twaravuze tuti iki kibazo gishobora guteza ibibazo hagati yacu n’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zije mu gice cyacu, ni abasivile bagirwaho ingaruka n’imirwano. Rero twarisuganyije kugira ngo turinde umutekano waho, twirukane uyu mutwe witwaje intwaro kugira ngo u Rwanda rutazabigira impamvu yo kwambuka. Iki kibazo cyagombaga gukemurwa na Leta ya Kinshasa, ariko iyo tubikora, tuvugwa nabi.”
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 yasobanuye ko byari ngombwa ko bafata ingamba zo kurinda umupaka ubahuza n’u Rwanda kugira ngo ubuhahirane bukomeze hagati y’abaturage b’impande zombi, ati “Iyo tutabereka ko turi gukemura ikibazo cyabo, bari gufunga umupaka, twebwe Abanye-Congo tukabihomberamo.”
FDLR ni umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Interahamwe, ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abanyapolitiki bahoze mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana. Abayishinje babanje kwiyita andi mazina arimo RDR, ALiR na PALiR.